Kigali

Marshall Mushaki yatangiranye umwaka wa 2025 indirimbo nshya ‘Mana Urumva’ – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/01/2025 10:45
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Marshall Mushaki yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mana urumva’ avuga ko uyu mwaka uzaba uwe.



Kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2020, umuhanzi Marshall Mushaki amaze kugaragaza ubushake, ubushobozi ndetse no gukunda uyu mwuga wo kubwiriza ubutumwa binyuze mu ndirimbo byumwihariko zikomeza imitima y’abatentebutse.

Mu myaka ine amaze akora umuziki we, Marshall Mushaki avuga ko noneho uyu mwaka wa 2025 ugomba kuba umwaka w’igitangaza kuri we ndetse abakirira n’abasubizwamo integer binyuze mu ndirimbo ze, bashonje bahishiwe.

Mu rwego rwo gutanga ubutumwa no kwerekana ko uyu mwaka azakora cyane, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mana Urumva’ ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana yamukoreye.

Yavuze ko kuba abantu barasoje umwaka ushize, nta burwayi, ibyorezo byateye bikaba bitarahagaritse ubuzima bw’abantu igihe kirekire, ndetse n’ibyo Imana yamukoreye byose aribyo yakuyemo imvano y’iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo yo gushimira Imana ku bwo kumva amasengesho y’abayitakira no gukora ibitangaza, yakozwe na Popiyeeh mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sabey.


Umuhanzi Marshall Mushaki yatangiye umwaka wa 5 mu buhanzi

Marshall yemeza ko uyu mwaka uzarangira abantu bose basingiza ibikorwa bye


Indirimbo 'Mana urumva' yakomotse ku masengesho yose Imana yagiye imusubiriza

Reba indirimbo 'Mana urumva' ya Marshall Mushaki

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND